Kigali

Uganda:Yafashwe ari kubaga imbwa zo kugaburira abantu kuri pasika

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 April 2019 Yasuwe: 3246

Umugabo witwa Sadru Mustafa,wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yafashwe n’abaturanyi be ari kubaga imbwa ngo agurishe inyama zayo abakiriya be ku munsi wa pasika.

Sadru Mustafa yafashwe n’abaturanyi be bo mu kagari ka Kisenyi haburaga amasaha make ngo Pasika ibe, ari kubaga izi mbwa kugira ngo azigurishe imiryango myinshi yiteguraga kugura inyama zo kurya ku munsi wa Pasika.

Bikekwa ko Sadru yakoranaga n’agatsiko k’abana b’inzererezi bamufashaga kwica imbwa,bakazibaga, barangiza bakazikwirakwiza mu maresitora atandukanye yo mu mujyi wa Mbarara.

Sadru yemeye ko yishyurwaga Amashilingi ya Uganda ibihumbi 30,000 na bamwe mu babazi bo mu mujyi kugira ngo ajye abashyira inyama z’imbwa nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Umuvugizi w’igipolisi cyo mu gace ka Rwizi witwa Samson Kasasira, yemeje ko uyu mugabo afungiye kuri Station ya Polisi ya Mbarara mu kugira ngo akorweho iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 2071 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 3747 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4031 1

Zimbabwe: Umurobyi yishwe n’ingona yabanje kumuca igitsina

Umurobyi wo mu gihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga...
17 May 2019 Yasuwe: 2658 0

Autriche yamaganye abantu basomana bahuje indimi n’inka [AMAFOTO]

Abantu benshi mu gihugu cya Autriche bagaragaye bari gusomana n’inka bahuza...
17 May 2019 Yasuwe: 2864 0

Umugore n’umugabo batereye akabariro muri pariki ya London imbere y’abantu...

Umugabo n’umugore baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu...
17 May 2019 Yasuwe: 6821 1