skol
fortebet

Ukuriye abapolisi yirutse n’amaguru nyuma yo kuraswa isasu ry’umutwe rigatwara ingofero ari guhangana n’umujura [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Umupolisi ukuriye abandi mu gace ka Deltona [Sheriff] muri Florida, yakwiye imishwaro ubwo yahanganaga n’umujura ari mu modoka ye, rimumishaho urufaya rw’amasasu ku mutwe, gusa Imana yakinze ukuboko umwicanyi arasa ingofero yari yambaye iraguruka.
Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo Sergeant Tom Dane w’imyaka 55 yatezwe n’ibandi rikekwa ryitwa Phillip Thomas Marsh ry’imyaka 30,rimurasaho amasasu menshi,niko gukwira imishwaro nyuma y’aho isasu yarashe ku mutwe we ryafashe ingofero gusa.
Uyu mupolisi (...)

Uyu mupolisi wari kumwe na bagenzi be bagize itsinda rya K-9bahamagajwe n’umugore wababwiye ko uyu Marsh amwambuye imodoka ndetse yamutunze imbunda niko kujya kumuhiga.

Bakigera aho yari ari,yatangiye kubarasaho amasasu ahereye kuri Dane,uyu mupolisi abonye bikomeye ava mu modoka yiruka n’amaguru,cyuma yo kuraswa isasu ku mutwe rigatwara ingofero ye.

Abapolisi 5 bari kumwe na Dane,barashe Marsh arabahunga niko kumukomeretsa ubwo yahungiraga mu gashyamba bakamukurikira.

Nyuma yo guhushwa isasu ry’umutwe,Dane yahise ajyanwa ku bitaro byo mu gace ka Daytona Beach yitabwaho n’abaganga ahita akira dore ko yari anafite isabukuru y’imyaka 30 kuri uyu wa Gatanu.

Dane yarashwe ingofero arahunga,bagenzi be bamufasha kurasa umujura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa