Umubabo w’ umucuruzi abaturage bamuteye amabuye baranamutwika ngo yihakanye inda
Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018
Umugabo w’ umunyemari wo mu gihugu cya Nigeria yatewe amabuye n’ abaturage baranamushumika bamuziza ko yihakanye umukobwa yateye inda.
Uyu mugabo yabaga mu gihugu cya Togo, ari naho yakundaniye n’ uwo mukobwa w’ umunya Togo bivugwa ko yateye akamwihakana.
Uyu mucuruzi witwa Chukwuma Emmanuel Uchenna Udeh, azwi ku izina rya "Tootoo". Akomoka muri Leta ya Anambra mu gihugu cya Nigeria. Umukobwa bakundanaga n’ uyu uri mu ifoto.
Umukobwa avuga ko nyuma yo kumutera inda yamwihakanye akamusaba ko bahagarika gukundana. Uyu mugabo we yavuze ko kumwanga byatewe ni uko amafaranga yose yamuhaga yari afite undi mukunzi w’ umuntaTogo ayihera.
Uyu mugabo yararakaye aragenda afata moto yari yaguriye uyu munyatogokazi ashaka kuyisubirana.
Uyu munyatogokazi yasabye umuryango we n’ inshuti batera amabuye uyu mugabo baranamutwika arapfa.
Ikinyamakuru Africa24.info dukesha iyi nkuru gisoza inkuru yacyo kibaza kiti ‘Ni gute umugore aba mubi kugeza aho yicisha urubozo umugabo bakundanye kubera akantu gato nko kumutera inda?’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *