skol
fortebet

Umubyeyi w’abana batatu yapfiriye mu bitaro ari kugerageza kwiyongeresha ikibuno

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Danea Plasencia w’imyaka 28,yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida,ubwo yageragezaga kwiyongeresha ikibuno ku mafaranga make.

Sponsored Ad

Bisanzwe bihenze kwiyongeresha ikibuno ariyo mpamvu Danea Plasencia yabonye abagomba kubimukorera ku bihumbi 3600 arahurura ,bimuviramo urupfu.

Uyu mugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze kubagwa bamuteraguye inshinge,birangira agize uburibwe burenze bwamuviriyemo urupfu.

Danea yagiye kwiyongeresha ikibuno mu bitaro bito byitwa Mia Aesthetics muri Miami,kuwa Gatanu w’iki Cyumweru,ntiyabasha kuva ku iseta nkuko sekuru witwa Marcio Ferez yabitangaje.

Yagize ati “Bamukuye ku iseta nyuma yo kumubaga,tubona atangiye guhinduka ubururu.Yahise yimurirwa mu bitaro bikuru agerayo yapfuye.

Danea yari afite abana 3 ariko irari ryo gutunga ikibuno kinini ryamukozeho rituma atabasha kubarera.Polisi iracyakurikirana urupfu rw’uyu mugore.

Abagore bagera kuri 12 bamaze gupfira mu majyepfo ya Florida bari kugerageza kongera ibibuno byabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa