skol
fortebet

Umubyeyi wangiritse bikomeye umugongo ari gutabara umwana we yakoze benshi ku mutima[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Fiona Simpson yakoze benshi mu bamubonye ku mutima kubera ukuntu yakomeretse cyane umugongo ari gutabara umwana we ubwo hateraga incubi y’umuyaga yari ifite imbaraga ndetse yagurukije ibintu bitandukanye mu gihugu cya Australia.

Sponsored Ad

Uyu mugore yari atwaye imodoka ari kumwe n’umwana we w’uruhinja niko kubona incubi y’umuyaga ibasatiriye aparika imodoka yubikira umwana we gusa uyu muyaga wamenye ibirahuri byica uyu mugore mu mugongo,arakomereka cyane ariko umwana we ntiyagira icyaba n’ubwo hari ikirahuri kimwe cyamukubise ku mutwe.

Ubwo uyu mugore yari mu gace ka South Burnett,yahuye n’iyi nkubi y’umuyaga yari ikomeye ahitamo kurinda umwana we w’umukobwa witwa Clara ,cyane ko uyu muyaga wari wangije byinshi ndetse yatereye hejuru ibintu.

Uyu mugore yahishe umwana we munsi ye, arangije atega umugongo ibirahuri biramukomeretsa nyuma y’aho uyu muyaga wari wabimenaguye.

Fiona yashimwe na benshi nyuma yo gushyira ku rubuga rwa Facebook ndetse aburira abantu kwirinda gutwara imodoka mu gihe imiyaga iba imeze nabi muri Australia.

Yagize ati “Nize isomo rikomeye uyu munsi.Ntugatware mu nkubi y’umuyaga Twaparitse iruhande rw’umuhanda umuyaga umena amadirishya y’imodoka.Umugongo wanjye,amaboko n’umutwe byakomeretse cyane.Umwana wanjye,yavugije induru ariko sinamwumvaga kuko inkubi y’umuyaga yari ifite urusaku rwinshi.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa