skol
fortebet

Umubyeyi yafashe umwana we w’imyaka 17 ari gusambana n’umwe mu bayobozi b’ikigo yigaho

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Shannon Hathaway w’imyaka 33 ukomoka muri USA yafashwe ari gusambana n’umwana w’imyaka 17 abereye umuyobozi aho ashinzwe ibijyanye n’ubujyanama.

Sponsored Ad

Uyu mugore akimara gufatirwa mu cyumba cy’uyu mwana w’umuhungu na nyina bari gusambana ,yemeye amakosa ndetse yemeza ko basanzwe baryamana ndetse bari bamaze umwaka wose baziranye.

Ubwo uyu mugore yazaga kureba uyu munyeshuli yari abereye umuyobozi,yabwiye mushiki we ko bakundana niko kwinjira mu cyumba batangira gusambana bashiduka nyina w’uyu mwana abari hejuru ahita amutanga kuri polisi.

Uyu muyobozi wariushinzwe kugira inama abanyeshuli ku kigo cyitwa Harwood Junior High School giherereye Texas muri USA,yahise atabwa muri yombi ndetse ahita atangira gukurikiranwaho icyaha cyo gushora mu mibonano mpuzabitsina umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mwana w’umuhungu yabwiye polisi ko yasambanye n’uyu muyobozi inshuro nyinshi ndetse yajyaga amusanga mu rugo umugabo we adahari bagakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mwarimu akimara gufatwa na nyina w’uyu muhungu yahise asezera ku kazi ndetse acibwa amande y’ibihumbi 5 by’amapawundi ndetse icyaha nikimuhama azakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa