Umugore witwa Helen Chepkwemoi utuye mu mujyi wa Bungoma mu gace kitwa Kaptama muri Kenya yibarutse umwana wa kane ufite ibiro 6 nkuko byatangajwe.
Kuri uyu wa kane taliki ya 12 Mata 2018 , umubyeyi w’abana 3 yibarutse umwana ufite ibiro 6 by’ uburemere mu gihe ku nshuro ya mbere yibarutse imfura ifite ibiro 3.5 , naho uwa kabiri akamubyara afite ibiro 5.1 ,uwa 3 yamwibarutse afite ibiro 2.7 magingo aya yabyaye umwana ufite ibiro 6 .
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Tuko cyavuze ko Helen asanzwe azwiho kubyara abana bafite ibiro byinshi ugereranyije n’abandi babyeyi bakomoka muri Kenya.
Umuganga wamubyaje utifuje ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru yatangaje ko umwana yavutse ameze neza cyane kandi ntakibazo ntakimwe kiganye n’umubiri .
Helen aje ukurikiye Carolyne Chemutai wabaye umugore wa mbere mu mateka y’isi wibarutse umwana ufite ibiro 6.3 .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *