skol
fortebet

Umubyeyi yihakanye umwana we kubera uburwayi bukomeye yagize

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 18 ukomoka muri Cote d’Ivoire witwa Kambou Sie,yihakanwe na nyina umubyara, kubera uburwayi bukomeye bwa cancer bwatumye umutwe we ubyimba,amaso akagenda,isura ye igahinduka ku buryo bubabaje.

Sponsored Ad

Uyu muhungu yatangiye kurwara kanseri yitwa Burkitt lymphoma afite imyaka 10,iramurebya cyane,nyina n’abaturanyi bamuha akato,abagiraneza bamufasha kuva mu gace k’iwabo ka Bondoukou, yerekeza mu butaliyani kwivuza,ndetse ahindurirwa zimwe mu ngingo ze zari zirwaye cyane.

Ubw uyu mwana yarembaga isura ye igahindana,nyina umubyara yaramwihakanye avuga ko atigeze amubyara gusa ku bw’amahirwe yaje gufashwa yoherezwa mu Butaliyani none abaganga bagerageje kugarura isura ye.

Mu gace k’iwabo abantu bamuhaye akato aho ageze bakamwirukana bavuga ko batabana n’umuntu ufite uburwayi nk’ubwo gusa yakundwaga na se wagerageje kumwitaho nyuma yo kwangwa urunuka na nyina umubyara.

Nyuma yo kugera mu mujyi wa Napoli mu mwaka ushize,abaganga bavuze ko Sie arwaye iyi kanseri yitwa Burkitt lymphoma yangiza ubwonko ndetse amara amezi 6 ahabwa ubuvuzi bukomeye.

Kambou yagize ati “Amazuru yanjye yapfukaga amaso bigatuma ntareba.Nagombaga kumanura amazuru kugira ngo ndebe.Maze kuvurwa byarashize nongera kureba,ubu ndishimye cyane.Navuye mu gihugu ntabona,none ubu byarahindutse,ngomba kujya ku ishuli ngatangira gutegura uko nazabaho mu gihe kizaza.”

Kembou Sie yaravuwe ndetse yongeye gusubira muri Cote d’Ivoire iwabo kubana n’ababyeyi be ndetse na nyina amusaba imbabazi.



Kambou Sie yiyunze na nyina wamwihakanye arwaye indwara ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa