skol
fortebet

Umucamamanza ukomeye yahagaritswe ku kazi nyuma yo gufatwa ari kureba filimi z’urukozasoni mu biro

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umucamanza ukomeye mu Bwongereza, yafatiwe mu biro bye ari kureba amafilimi y’urukozasoni kuri laptop ye none byamuviriyemo guhagarikwa ku kazi kamuhembaga akayabo k’ibihumbi 900 by’amapawundi ku mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utavuzwe amazina wakoreraga ikigo gikomeye cyitwa Hogan Lovells,yafashwe n’abakozi b’ikindi kigo bahanganye ari kwirebera filimi z’urukozasoni aho gukora akazi,bakwirakwiza amashusho bamufashe ku mbuga nkoranyambaga bimuviramo guhagarikwa.

Abakozi b’ikigo cya Irwin Mitchell,gihora gihanganye na Hogan Lovells nibo bamufashe nyuma yo kujya inyuma y’ibiro bye,bakamufata amashusho atabizi,barangiza bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi ba Hogan Lovells batangaje ko amashusho y’uyu munyamategeko wabo ari kurebera filimi z’urukozasoni mu kazi,bayohererejwe n’umugabo ukora muri Irwin Mitchell ariko batazi icyo yari agamije.

Hogan Mitchell yemeje ku munsi w’ejo ko yamaze kwirukana uyu munyamategeko kubera iyi myitwarire idahwitse yo kurebera filimi z’urukozasoni ku kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa