skol
fortebet

Umucekuru yasanze ntacyo atarakora ku isi, asaba kwambikwa amapingu

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 99 y’amavuko, yageze ku nzozi yifuje ko kuva cyera akiri umwana zo gufungwa nibura inshuro imwe mu buzima bwe.Ngo mu myaka yose yari amaze ku Isi yabayeho adakagandagira muri gereza.
Ntawishimira gufungwa! gusa uyu mukecuru witwa Annie utuye mu gihugu cya Netherlands, yatunguye benshi ajya kuri Sitasiyo ya Polisi agasaba ko yafungwa nk’abandi akumva uko umuntu aba ameze iyo ari muri gereza.
Annie yemerewe gufungwa mu gihe nta cyaha yari afite. Amafoto yasakajwe ku rukuta (...)

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 99 y’amavuko, yageze ku nzozi yifuje ko kuva cyera akiri umwana zo gufungwa nibura inshuro imwe mu buzima bwe.Ngo mu myaka yose yari amaze ku Isi yabayeho adakagandagira muri gereza.

Ntawishimira gufungwa! gusa uyu mukecuru witwa Annie utuye mu gihugu cya Netherlands, yatunguye benshi ajya kuri Sitasiyo ya Polisi agasaba ko yafungwa nk’abandi akumva uko umuntu aba ameze iyo ari muri gereza.

Annie yemerewe gufungwa mu gihe nta cyaha yari afite. Amafoto yasakajwe ku rukuta rwa Facebook agaragaza uyu mukecuru yishimiye kwambara amapingu. BBC ivuga ko yumvikanye atangaza ko indoto ze za nyuma azigezeho. "Nari mfite indoto zo kugera mu buroko nanjye nkareba uko hamera."

Yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu gace ka Nijmegen Zuid, ni ku Kilometero cya 75, uvuye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Amsterdam. Umukuru wa Polisi muri ako gace yavuze ko yatunguwe no kubona umukecuru aza abasanga ngo baketse ko ari ikibazo runaka yagize.

Amafoto yasakajwe imbuga nkoranyambaga ...Umukecuru yishimira ko yafunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa