skol
fortebet

Yafashwe arimo gucuragura yambaye ikabutura avuga ko yakoraga siporo mu ijoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’ umucuraguzi yafashwe yambaye ikabutura gusa ageze mu buyozi yiregura avuga ko yakoraga siporo.

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu gace Nakuru muri Kenya yafashwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nyuma y’ighe kirekire yarabujije abantu kugoheka kubera ibikorwa bye birimo kwiruka mu ijoro mu gihe abandi bavuga ko uyu mugabo yari umucuraguzi ndetse yishe amatungo y’abaturage ku buryo yabuzaga bamwe gusinzira kubera imigenzo ye ya gakondo akora mu gicuku.

Uyu mugabo wafashwe yambaye ikabutura gusa ubwo yagezwaga mu buyobzi yavuze ko bamubeshyera kuko bamufashe arimo kwiruka akora siporo , abajijwe ibikorwa akora bibuza abantu gusinzira yavuze ko uretse kuba imirindi ye yababuzaga gusinzira nta kindi gikorwa akora kidasanzwe cyababuza gutora agatotsi.

Yagize ati ”Bamfashe ndimo gukora siporo […] uretse kuba imirindi yanjye yababuza gusinzira nta kindi gikorwa nkora kidasanzwe cyababuza gusinzira."

Abafashe uyu mucuraguzi bavuze ko yaramaze igihe kingana n’ amezi 3 ababuza gusinzira kuko ibikorwa bye yabikoraga mu bihe bitandukanye ,ikindi ni uko bamwe muri ba kavukire bo muri Nakuru bavuze ko na se yakoraga aka kazi ndetse ko ashobora kuba yarabimusigiye nyuma yuko arwaye indwara ikamuhitana.

Uyu mugabo w’umucuragizi yahawe igihano cyo gutanga inka 5 mu gace ka Nakuru kuko gatuyemo aborozi babuze amatungo yabo mu kanya nk’ ako guhumbwa batazi impamvu zipfuye aho bavuze ko uyu mugabo ariwe wazishe ndetse ko agomba kuzishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa