skol
fortebet

Umufana w’Ubufaransa yasebejwe n’umukunzi we ubwo yateraga ivi ashaka kumwambikira impeta mu ruhame rw’abafana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubwo abafana b’Ubufaransa bari bateraniye kuri Champs Elysees bishimira ko igihugu cyabo gitwaye igikombe cy’isi,umusore umwe yashatse gutungura umukunzi we atera ivi amusaba ko yamubera umugore undi aramwamagana ndetse abafana bari hafi bamuha urw’amenyo.

Sponsored Ad

Uyu musore wari mu byishimo bidasanzwe kubera ko ikipe y’igihugu y’ubufaransa yari imaze gutsinda Croatia ibitego 4-2,yashatse kubyaza umusaruro uyu mwanya w’ibyishimo bye n’umukunzi we ahita atera ivi imbere ye undi aho kumwemerera ko amwambika impeta ahita amwiyaka abantu bareba,batangira guha uyu musore urw’amenyo.

Aba bafana bahise bahimba indirimbo yagiraga ati “Avuze oya,avuze oya biba igitaramo hirya no hino niko gusebya uyu musore karahava”.

Nubwo uyu mukobwa yanze ko uyu musore amwambika impeta,bagaragaye bahoberana ndetse bigaragara ko umusore yiyakiriye nubwo yasebeye mu ruhame.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa