skol
fortebet

Umufana wa Manchester United yiyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira gutsindwa na Arsenal

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umufana wa Manchester United muri Zambia yasanzwe mu murunga ukomeye cyane yiyahuye,nyuma yo kunanirwa kwakira gutsindwa na Arsenal ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Umufana wamaramaje w’ikipe ya Manchester United yababajwe cyane n’ukuntu iyi kipe ye yatsindiwe ku kibuga Emirates,niko guhita amanika umugozi mu giti yinagamo abantu basanga umwuka wamushizemo.

Ku Cyumweru gishize taliki ya 10 Werurwe 2019,nibwo Arsenal yari yariye karungu yatsinze Manchester United mu mikino ya shampiyona ya Premier League ibitego 2-0.

Abaturanyi b’uyu mugabo basamze yimanitse mu giti mu gitondo cyo ku wa Mbere Taliki ya 11 Werurwe 2019,yambaye umwenda w’ikipe afana Manchester United.

Arsenal na Manchester United nizo kipe zifanwa na benshi mu baturiye umugabane wa Afurika ndetse ntihasiba kumvikana amakuru y’abantu biyahuye kubera kunanirwa kwakira ibyavuye mu mukino.

Ibitekerezo

  • Buriya se koko Manchester United arayizi?ni umunya migabane wayo se?banyirayo ntakibazo,abakinnyi ntakibazo,ariko we rwevu akiyahura!mbega ubuswa weeeeeeeeee

    afite ibindi byaribimurimo byamuteye kwiyahura ubundi bimwerekako agomba kwanbara uriyamupira kugirango byereke abantu ko aricyo cyabiteye.burya kugirango umuntu afate ingamba zokwiyahura ntabwo aba ariwe kugitiki,haba harizindimbaraga zimurimo zamurushije imbaraga zimwereka icyogukora akenshi zituruka mumiryango.gusa burababaje kandi biteye agahinda kuko ntanuwavuga ngo iruhuko ridashira kandi ariwe wiyambuye ubuzima,gusa ni akumiro

    Yabuze ubwenge, asanga nakundi guhitamo kurenze gupfa
    Muzashake amateka ye muzasanga ntakamaro yarafitiye sociate ndakurahiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa