skol
fortebet

Umufana yinjiye mu kibuga akubita igipfunsi mu mutwe Jack Grealish ukinira Aston Villa [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Umufana w’ikipe ya Birmingham yinjiye mu kibuga akubita igipfunsi mu mutwe rutahizamu Jack Grealish wa Aston Villa bari bahanganye mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Sponsored Ad

Uyu mufana wari wataye umutwe, yinjiye mu kibuga umukino urimbanyije,akubita igipfunsi umukinnyi Jack Grealish bari bahanganye yitura hasi,polisi iratabara.

Uyu mukinnyi ukina asatira yahise yitura hasi bagenzi be bahita bamwuzuraho bashaka kumutabara,polisi nayo ihita iza kumutabara.

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mufana ndetse yamaze kumugeza muri gereza kubera aya mahano yakoreye kuri stade St Andrew ya Birmingham.

Aya makipe yombi ahuriye mu mujyi wa Birmingham,akunze guhangana cyane kuko kuva kera yahoze ari amakeba.

Nyuma yo gukubitwa igipfunsi n’umufana,Jack Grealish yahagurutse akomeza umukino gusa benshi mu bakinnyi bakomeye muri premier League basabye ko afatirwa ibihano bikomeye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa