skol
fortebet

Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo gutahura ko afata abakobwa bakabatera inda abana babyaye bakabagurisha

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuforomokazi w’imyaka 37 y’amavuko witwa Kelechi Okamgba, yatawe muri yombi n’inzego za polisi, nyuma yo gutahura ko afata abakobwa bakiri bato, bakabatera inda yarangiza akabahisha ahantu kugera babyaye, abana babyaye bakabagurisha.
Uyu muforomokazi watahuwe na polisi yo kuri sitasiyo ya Rumuolumeni, ngo ku mwana umwe bagurishaga we yagombaga guhabwa hagati y’amanaira ibihumbi mirongo irindwi n’ibihumbi mirongo inani ( N70,000 - N80,000); gusa ntibyaje kumuhira kuko yaje gutahurwa na polisi (...)

Sponsored Ad

Umuforomokazi w’imyaka 37 y’amavuko witwa Kelechi Okamgba, yatawe muri yombi n’inzego za polisi, nyuma yo gutahura ko afata abakobwa bakiri bato, bakabatera inda yarangiza akabahisha ahantu kugera babyaye, abana babyaye bakabagurisha.

Uyu muforomokazi watahuwe na polisi yo kuri sitasiyo ya Rumuolumeni, ngo ku mwana umwe bagurishaga we yagombaga guhabwa hagati y’amanaira ibihumbi mirongo irindwi n’ibihumbi mirongo inani ( N70,000 - N80,000); gusa ntibyaje kumuhira kuko yaje gutahurwa na polisi ku itariki 19 Werurwe 2018.

Mu guhagarika ubu bucuruzi bw;uyu muforomokazi, hanafunzwe abakobwa batanu, bane muri bo bari batwite, bafatirwa aho Kelechi Okamgba yari abatungiye ategereje ko babyara bakagurisha abana babyaye.

Abafashwe batwite harimo: Obianuju Nze w’imyaka 22, Chinemerum Orji w’imyaka 18, Josephine Chimena w’imyaka 33 na Chidinma Ndukwe w’imyaka 17.

Okamgba, uyu muforomo wo mu gace ka Obioma-Ngwa muri Abia, yavuzeko abakobwa bamwe bazanwaga n’abahungu/abagabo bakundana, bakiyumvikanira n’abaguzi b’abana bo ubwabo. Yavuzeko yabahaga buri kimwe bakeneye mu mibereho (kurya, kuryama no kwiyitaho) muri icyo gihe babaga batwite abana bo gucuruza. Yiyemereye ko umwana aherutse kugurisha ari uwagurishijwe mu kwezi kwa 2, bakaba baramugurishije amanaira ibihumbi 350 ( N350,000).

Umwe mubakobwa batwite yavuzeko umuhungu bakundana ari we wahamujyanye, amubwirako namutera inda hari umuntu uzajyana umwana kandi akanamwitaho, ngo kandi na mukuru we yari abizi.

Ibitekerezo

  • Banyamakuru b’umuryango, byaba byiza mugiye mwandika inkuru mugashyiramo ibya ngombwa byose bituma umuntu asobanukirwa: hehe? ryari? Nk’ ubu abasomyi ntitwashije kumenya igihugu biriya byabereyemo. Ariya manayiro nayo mwagombaga kugaragaza agaciro kayo mu manyarwanda. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa