Kigali

Umugabo yatangaje benshi nyuma yo kwica Umupasitori akamurya akaza no kumugaburira abashyitsi be

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 24 October 2017 Yasuwe: 6831

Umugabo wo muri Nigeria yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwica umupasitori yarangiza akamurya akanamugaburira abashyitsi be. Uyu witwa Roland Peter w’imyaka 47 yatawe muri yombi ari mu gikoni nyuma yo gukora ubu bwicanyi.

Nkuko umukuru w’igipolisi muri River State, Zaki Ahmed yabitangarije ikinyamakuru The Mirror cyo mu bwongereza, yavuze ko pasiteri Samuel Okpara yishwe nyuma yo gushimutwa mu byumweru bibiri bishize. Nyuma aza kwicwa aciwe umutwe, maze bamukuramo amara.

Byabaye ngombwa ko igipolisi gishyiraho ibihembo ku muntu wari gutanga amakuru yari gutuma umwicanyi afatwa, maze nyuma y’amasaha menshi y’iperereza hatabwa muri yombi abantu 25 bashinjwa kuba mu gatsiko k’abantu kazwiho gushimuta abantu no kubica.

Umwe mu bagize aka gatsiko witwa Roland Peter, akaba ari we ushinjwa kurya abantu, aho igipolisi cyemeza ko yakoresheje amara n’umwijima bya pasitoro agakoramo isosi akayigaburira bagenzi be. Uyu Peter akaba yemera ko azi nyakwigendera, ariko agahakana ko yamwishe.

Mu rugo rwa Peter kandi nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza kivuga, ngo hanasanzwe imbunda polisi ivuga ko zakoreshwaga n’abagize ako gatsiko k’abagizi ba nabi mu bikorwa byabo by’iterabwoba.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze...

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano...
18 February 2018 Yasuwe: 5863 0

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu...

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal...
17 February 2018 Yasuwe: 2117 1

Kigali: Umugabo yagaragaye ku gipangu cy’ indaya ataka

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018 umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu...
16 February 2018 Yasuwe: 9472 0

Uganda: Hahembwe abakundana batsinze irushanwa ryo ‘Gusomana’

Kuya 14 Gashyantare, 2018 Kamwe mu tubari dukomeye muri Uganda ‘Club...
16 February 2018 Yasuwe: 4428 0

Amafoto yavugishije abantu kuri uyu munsi wa St. Valentine

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 11359 0

AGASHYA: Basezeranye bambaye ubusa ubukwe bwabo bucisha kuri televiziyo...

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 6519 1