skol
fortebet

Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica indaya akazigaburira inzoka yoroye

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Botswana, muri Afrika y’Amajyepfo hari amakuru y’umugabo wasanganywe ikiyoka kinini cyane cyo mu bwoko bw’uruziramire yari yoroye iwe mu rugo, ariko aho kiba bakanahasanga ibisigazwa by’imibiri y’abantu.
Uyu mugabo yatawe muri yombi amaze kwica imbaga
Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu mugabo ubwe yiyemereye ko iyo nzoka yari itunzwe n’inyama z’abana b’abakobwa bicuruza, aho yajyaga abashukashuka akabajyana iwe nk’ugiye kuryamana nab o ku mafaranga, yabageza yo akabica akabanagira ya (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Botswana, muri Afrika y’Amajyepfo hari amakuru y’umugabo wasanganywe ikiyoka kinini cyane cyo mu bwoko bw’uruziramire yari yoroye iwe mu rugo, ariko aho kiba bakanahasanga ibisigazwa by’imibiri y’abantu.

Uyu mugabo yatawe muri yombi amaze kwica imbaga

Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu mugabo ubwe yiyemereye ko iyo nzoka yari itunzwe n’inyama z’abana b’abakobwa bicuruza, aho yajyaga abashukashuka akabajyana iwe nk’ugiye kuryamana nab o ku mafaranga, yabageza yo akabica akabanagira ya nzoka.

Polisi itangaza ko uyu mugabo yakatiwe kumara ubuzimabwe bwose yari asigaje mu buroko nyuma yo kwemezwa n’ibyavuye mu iperereza ko iyo nzoka ye yari itunzwe n’inyama z’indaya.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko iyo nzoka yahise yicwa ariko bigoranye kuko yari ifite uburakari budasanzwe byongeye ikaba yari nini cyane.

Iyi nzoka yari itunzwe n’inyama z’abakobwa, yagoranye kuyica

Inzego zishinzwe gukora iperereza zo zivuga ko nta mpamvu iramenyekana ku cyaba cyarateye uyu mugabo kujya agaburira inzoka imibiri y’abantu kuko yanze kubivuga nyamara akemera ko yayigaburiraga abakobwa bicuruza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa