skol
fortebet

Umugabo yafashe nyina ku ngufu ubwo bari mu kirori cyo kumwakira avuye muri gereza

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 42 uzwi nka Vitaliy,arashinjwa gufata ku ngufu nyina w’imyaka 62 ubwo bari mu kirori yari yamuteguriye cyo kumuha ikaze nyuma y’aho yari avuye muri gereza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ikomoka muri Ukraine, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gufata ku ngufu nyina umubyara witwa Nadiya amusanze mu cyumba yari aryamyemo.

Uyu mugabo wari umaze imyaka 5 muri gereza azira gukubita umuntu kugeza amwishe,yakiriwe neza na nyina umubyara wari wamuteguriye ikirori gikomeye gusa inzoga zimaze kumugeramo yahise yinjira mu cyumba cya nyina ahita amufata ku ngufu.

Nadiya yagize ati “Bamwe mu nshuti ze bari baje mu kirori.Twanyoye inzoga kandi buri kimwe cyose cyari kimeze neza.Bigeze nijoro ubwo abantu bari batashye,yahise amfata atangira kumfata ku ngufu.”

Nadiya akimara gusezera abashyitsi yahise ajya mu buriri araryama arasinzira akangurwa na Vitaliy,waje kumufata ku ngufu.

Nadiya yagerageje guhangana n’uyu muhungu we ariko biba iby’ubusa,agerageza no gutabaza abura ubufasha cyane ko batuye kure y’abantu.

Nadiya akimara gufatwa ku ngufu n’umuhungu we,yahagurutse ajya kuri police kurega uyu muhungu we bahita bamuta muri yombi.

Yagize ati “Nagize ubwoba bwinshi ku buryo numvise ndakwiriye guceceka.Sinshaka gukomeza gufatirwa ku ngufu mu rugo rwanjye.Ubu sinkimufata nk’umwana wanjye.”

Vitaliy akimara gufata nyina ku ngufu yahise ahungira mu gihuru cyo hafi y’iwabo,polisi imuhigisha uruhindu arafatwa arafungwa.

Umuvugizi wa Polisi wo mu gace ka Abramivka uyu Nadiya atuyemo witwa Yury Sulaev yagize ati “Umunyabyaha yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu nyina umubyara.Nahamwa n’icyaha azafungwa imyaka irenga 5 muri gereza.Iperereza rirakomeje.”


Nadiya [witwikiriye] abwira umunyamakuru akaga yagushije

Ibitekerezo

  • Harya ngo ibi n’ibitwereka ko isi iri ku musozo ,birababaje pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa