skol
fortebet

Umugabo ari mu gahinda aterwa n’ uko iyo agiye kwituma umwanda uca mu kanwa

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Bwongereza yahuye n’ ikibazo gikomeye cyayobeye abaganga b’ iwabo ahitwa Gloucester kuko amaze iminsi itari mike acisha hejuru umwanda we wo mu musarane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko yitwa George Hamilton afite imyaka 56 y’ amavuko akaba arimo kuvurirwa mu bitaro by’ ibwami kuva mu cyumweru gishize.

Umugabo yabwiye abaganga ko yamaze gutakaza akazi yakoraga kuko amaze ibyumweru bitatu umwanda we uca mu kanwa ndetse n’ umugore we amubwira ko amaze kumurambirwa ngo amaherezo azamuta yigendere.
Hamilton avuga ko byatangiye ubwo kwituma byahagararaga burundu hashira ibyumweru 8 bihagaze akabona umwanda we utangiye guca hejuru.

Ati “Nageraga ku kazi abantu bakambaza nib anta muntu usuze kuko umwuka mpumeka utuka cyane”

Uyu mugabo uvuga ko yakoraga akazi ko gucuruza imodoka ngo yageze aho akazi aragahagarika kuko yabonaga nta kuntu yashobora kuganira n’ abakiriya.

Agira ati “Abakiriya babiri duheruka guhura, umugore wari uje kugura imodoka yandukiye ku rukweto, umugore wanjye we ntashobora kugera mu cyumba mbamo”

Abaganga b’ inzobere bamusuzumye bemeje ko arwaye uburwayi budakunze kubaho bwitwa ‘gastrojejunocolic fistula’ ubu burwayi bukaba buteza ikibazo gituma umwanda aho kugira ngo uce hasi nk’ uko bisanzwe uzamuka umuntu akawuruka.

Dr. Annette Edwards yagize ati “Kuruka umwanda wo mu musarane ni kimwe mu bimenyetso by’ uburwayi bwitwa gastrojejunocolic fistula”

Hamilton ibyamubayeho bimutera agahinda cyane akavuga ati “Ibi bimbaho byavuye he ko ntigeze mba umutinganyi. Mfite umugore wanjye twashakanye mfite imyaka 26. Umuyisilamu twakoranaga yarambwiye ngo ni igihano Imana yampaye kuko ndi umutingani kandi ntabwo nigeze mba umutinganyi.”

Abadogiteri bo mu bitaro ‘Gloucestershire Royal Hospital’ babwiye uyu mugabo ko bagiye kubanza gukora igikorwa cyo kugabanya umwanda umurimo kizamara amasaha 18 hanyuma mu kwezi gutaha kwa Nzeli bazamubage umwanda ntuzongere guca mu kanwa.

Ibitekerezo

  • ndmva rwose uyumugbo ari uwo gusengerwa dufatanirize hamwe twese tumusabire k’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa