skol
fortebet

Umugabo ari muri coma nyuma yo kurumwa n’imbwa ikamuca igitsina

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cya Ecosse mu gace kitwa East Lothian,yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’imbwa y’inkazi ikamurya imyanya ye y’ibanga ndetse n’udusabo dukora intanga (Testicles).

Sponsored Ad

Ku Cyumweru,iyi mbwa iri mu zizwi nka Bulldog yateye uyu mugabo ihita imuca ubugabo bwe aho yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Edinburgh Royal.

Iyi mbwa yaciye uyu mugabo ubugabo bwe mu masaha ya nijoro ahagana saa saba n’igice z’ijoro,ubwo bahuriraga mu muhanda.

Uyu mugabo utavuzwe amazina akimara gucibwa ubugabo bwe n’iyi mbwa y’inkazi,yahise ajyama mu muhanda,abantu basanga yavuye amaraso menshi.

Uyu mugabo yajyanwe mu bitaro bikuru byo muri Ecosse kugira ngo yitabweho ku buryo burenze aho yahise ajya no muri coma.

Polisi ya Scotland yatangaje ko ikiri mu iperereza kuri iyi mbwa yariye uyu mugabo kugeza ubwo imuciye igitsina n’udusabo dukora intanga.

Ibitekerezo

  • Iyo mbwa yibeshye ko ibonye "akaboga" (akanyama).Ndihanganisha uyu mugabo nubwo atumva ikinyarwanda.Ariko nk’abakristu tujye tumenya ko muli Paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bakina n’inyamaswa (intare,inzoka,etc...) nkuko dusoma muli Yesaya 11:6-8.Ibibazo byose bizavaho,ndetse n’indwara n’urupfu.Byisomere muli Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Kugirango tuzabone iyo paradizo,tugomba gushaka imana cyane,ntiduheranwe gusa n’ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa