Kigali

Umugabo n’umugeni we baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu bagiye mu bukwe bicaye kuri moto [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 5861

Umugabo n’umugore bakomoka mu gihugu cya Malawi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu banze gukodesha amamodoka meza nk’abantu bose bakoresha ubukwe muri iki gihe ahubwo bahitamo kujya gusezerana bari kuri moto.

Ubwo aba bombi bari bagiye gushyingiranwa,Kondwani n’umugore we Rita bagiye gushyingiranwa ku karere kitwa Zomba bakomokamo bicaye kuri moto umugabo ahetse umugore.

Amafoto yaba bombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi babashimira ko batasesaguye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Zomba bwanditse kuri Facebook buti “Uru ni urugero rwiza ku bakiri bato ko n’igihe badafite amafaranga menshi bakora ubukwe.”

Ababonye aya mafoto kuri Facebook bose bemeranyije ku kintu kimwe ko gukora ubukwe bidasaba ngo ube ufite ibya mirenge.

Umwe mu babonye aya mafoto yagize ati “Impano ikomeye ku munsi w’ubukwe n’urukundo,ntabwo ari ugusesagura ibintu ngo nimugera mu rugo mushwane.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ubukwe bukwiye kuba simple.Muzarebe ukuntu I Burayi boroshya ubukwe.Hariyo batumira abantu nk’icumi gusa.Biriya byo gushaka amadeni kugirango uzakore ubukwe bikwiye kuvaho,ugatumira abantu bake mukishima.Ikibabaje nuko muli Reception utumira abantu 1000,ukabafata nabi kandi baragutwerereye amafaranga menshi.Ikindi kibabaje nuko abashakanye benshi batandukana.Nyamara Imana ishaka ko babana akaramata.Biterwa nuko benshi bacana inyuma,aho kwihanganirana.Tuge twumvira Imana,dukundane akaramata,kugeza igihe Imana izahindurira isi paradizo,tukabana iteka,nta gusaza cyangwa gupfa.Ariko tukibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Amafoto Yaciye Ibintu:Abagore bo muri Ghana ku munsi mpuzamahanga wo...

Abagore bo mu gihugu cya Ghana ku munsi mpuzamahanga wo kutambara...
16 October 2019 Yasuwe: 3394 0

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 1620 0

Nulu umusaza wo muri Uganda w’imyaka 94 wari ufite abagore 19 n’abana 100...

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko witwa Nulu Ssemakula yaciye agahigo ko kugira...
16 October 2019 Yasuwe: 1673 0

Umugabo yatawe muri yombi avuye kwiba muri Bank amafaranga yo Kugura impeta...

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki habura...
15 October 2019 Yasuwe: 1238 0

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo...

Umupasiteri w’umunya Nigeria w’umunyamitwe yafatiwe hafi y’urugo rw’umugabo...
15 October 2019 Yasuwe: 3519 0

Abagabo bateraniye ibipfunsi mu bukwe bituma abantu 4 bakomereka bikomeye...

Ubushyamirane bwavutse mu bukwe bwabereye ahitwa Wolverhampton mu...
14 October 2019 Yasuwe: 4508 0