Kigali

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye bakajya kuyifatiraho ama selfies [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 2057

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath w’imyaka 29 bahuye n’uruva gusenya ubwo bahanukaga ku manga ndende cyane,nyuma yo kunywa agasembuye kakaboshya kujya kuhifotoreza.

Uyu mugabo n’umugore bahanutse ku manga ya metero 243.84 ubwo bashakaga kwifata selfies nyuma yo kunywa inzoga nyinshi.

Mu bizamini abaganga bakoreye imirambo yabo basanze uyu mugore n’umugabo banyoye inzoga nyinshi mbere yo kujya kwifotoreza kuri iyi manga.

Aba bombi bapfuye nyuma yo kuvunagurika ingingo z’umubiri zirimo umutwe,ijosi,n’ibindi ubwo bifotorezaga kuri iyi manga ya Yosemite iherereye muri leta ya California muri USA.

Dr. Sung-Ook Baik ushinzwe gusuzuma imirambo no gukora iperereza ku cyahitanye abantu yavuze ko nta biyobyabwenge basanze muri aba bantu babiri bakomoka mu Buhindi uretse ko bari banyoye inzoga nyinshi.

Uyu mugabo n’umugore bahanutse ku manga mu Ukwakira 2018,ubwo bari batembereye muri iri shyamba ririmo n’iyi manga.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Agasembuye kandagaje Abongereza bagasomanye ubusambo bizihiza pasika bamwe...

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo...
19 April 2019 Yasuwe: 2784 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ubukwe bakoreye mu byondo bambaye...

Umugabo witwa Jeremy n’umugore we Ahrielle bakomoka muri US, baciye ibintu...
18 April 2019 Yasuwe: 4064 0

Umugore yafungiranye abana be babiri bato mu nzu ajya gusambana agarutse...

Umugore witwa Vladislava Trokhimchuk w’imyaka 23 ukomoka mu mujyi wa Kiev...
18 April 2019 Yasuwe: 4770 0

Byinshi wamenya ku muntu uri gushyira hanze abakinnyi b’abanyarwanda bambaye...

Abanyarwanda benshi bari mu rujijo rw’umuntu ukomeje gushyira hanze...
17 April 2019 Yasuwe: 12809 2

Umugore yafashe umugabo ari gusambanira n’undi mugore muri Hoteli abatwara...

Umugabo w’umucuruzi ukomeye witwa Gilbert Kanyenga w’ahitwa Kalingalinga muri...
16 April 2019 Yasuwe: 8231 0

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende...

Umukobwa witwa Sydney Paige Monfries yahanutse ku gasongero k’inyubako...
16 April 2019 Yasuwe: 5362 0