skol
fortebet

Umugabo n’umugore bahanutse kuri Etaje ya 3 bari gukora imibonano mpuzabitsina bahita bapfa

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 35 n’umugore w’imyaka 28 basanzwe mu nzira bapfuye bambaye ubusa,nyuma yo guhanuka ku igorofa rya 3 bari gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’umugoroba ubwo bari bavuye mu birori byo kwishimira guhabwa impamyabumenyi [Graduation].

Sponsored Ad

Uyu mugabo n’umugore bo mu mujyi wa Quito muri Ecuador bakoreraga imibonano mpuzabitsina ku ibaraza ,bararyohewe bibeshya ko bari ku gitanda mu nzu niko guhanuka bavuye kuri etaje ya 3 bikubita hasi,bahita bahasiga ubuzima.Imirambo y’aba bantu bombi yasanzwe hasi mu muhanda.

Uku kugwa k’uyu mugabo n’umugore kwabaye ubwo uyu mugore nyakwigendera yari yakoresheje ikirori cyo kwishimira kubona impamyabumenyi.Iki kirori yagikoreye mu rugo rwe ruherereye mu karere ka Carapungo ko mu mujyi wa Quito muri Ecuador.

Ba bombi babonywe n’umuturanyi wabo bapfuye,ubwo yumvaga urusaku rw’ikintu giturutse hejuru kikikubita hasi yajya kureba agasanga nibo.

Ikinyamakuru Daily mail dukesha iyi nkuru nticyigeze gitangaza igihe aba bombi bapfiriye gusa cyavuze ko abo mu muryango w’uyu mugore batangaje ko yasize umwana w’umukobwa w’imyaka 8.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko igiye gukomeza iperereza gusa ibinyamakuru byo muri Ecuador byavuze ko aba bombi batigeze batekereza uko etaje bariho ingana bagahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina ku ibaraza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa