skol
fortebet

Umugabo n’umugore bahanutse kuri etaje ya 9 bari gukora imibonano mpuzabitsina umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya cyenda ry’inzu yo mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya,baryohewe bibaviramo guhanuka hasi umugore abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umugabo we ntacyo yabaye.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga uyu mwaka nibwo uyu musore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru.

Abaturanyi babwiye polisi ko babanje kubona TV ihanuka inyuze mu idirishya ry’inzu aba bantu barimo gukoreramo imibonano mpuzabitsina,hashize akanya babona nabo bariturumbutsemo,umukobwa abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umusore we yarokotse.

Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe [wild party] aribyo byabaviriyemo guhanuka bakikubita hasi.

Nyuma y’iperereza,polisi yanzuye ko uyu mugore n’umugabo barimo basambanira hafi y’idirishya birangira bahanutse cyane ko yari yambaye ubusa hasi.

Ikinyamakuru cyo mu Burusiya kivuga ko umugabo warimo atera akabariro n’uyu mugore we yarokotse ndetse ngo nyuma yo kugwa hejuru y’uyu mugore yahise ahaguruka yisubirira mu kirori cyane ko ngo muri iyi nzu barimo batereramo akabariro harimo abandi basore 2.


Ibitekerezo

  • Ngizo ingaruka zo gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa