skol
fortebet

Umugabo n’umugore bajugunye ku karubanda abana babo nyuma yuko bari babarambiwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo n’umugore bakomoka muri Ukraine bajugunye abana babo bari hagati y’imyaka 3 n’2 ku karubanda nyuma yuko bari barambiwe kubitaho bashaka kuruhuka.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ukraine haravugwa inkuru y’abashakanye babiri bitwa Bozhena Synychka w’imyaka 20 ndetse na Volodymyr Zaitsev, w’imyaka 25 aho bajugunye abana babo babiri b’abahungu ku nyengero z’umugezi witwa Zaporizhia uherereye mumayepfo y’uburasirazuba bw’iki gihugu mu kwezi gushyize.

Ngo aba bana bari babayeho mu buzima bugoye ngo ntacyo kunywa no kurya babonaga aho bari aho bajugunywe, bambaye ubusa buri buri ngo kuko usibye Imana yakomeje kubakingira ibaba ngo ubuzima bwabo bwari muri mu kaga gakomeye ngo kuko bari bahamaze igihe kingana n’icyumweru.

Aba bana bitwa Andrey na Maksim ngo basanzwe bamaze kurwara indwara zirimo izijyanye n’imirire mibi ndetse barishwe n’imbeho ku buryo bakibonwa n’umugore w’umugiraneza witwa Olena Tashevska wanyuze aho agasaba kubatwara, aho yahise ahamagaza imodoka ijyana abarwayi bahita bajyanwa kwitabwaho.

Olena Tashevska wanyuze kuri aba bana agasaba kubatwara

Ngo aba bana bitaweho n’abaganga ngo ku buryo magingo aya bameze neza, bahise bajyanwa mu kigo cy’imfubyi aho Police ikirimo kwiga kuri iki kibazo.

Ababyeyi b’aba bana bashobora kujyanwa mu nkiko bazizwa kino cyaha cyo kujugunya abana babo ku muhanda, ibintu bihanirwa n’amategeko ndetse binafungisha abantu kuko uba uvukije abana uburenganzira bwabo ndetse ukarenzaho no gushaka kubavutsa ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa