skol
fortebet

Umugabo n’umugore batereye akabariro mu gace kahariwe ubucuruzi rubanda rubareba [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bafashwe amashusho ku munsi w’ejo bari gukorera imibonano mpuzabitsina mu gace kahariwe kaberamo ubucuruzi (Quartier Commercial) mu mujyi wa Manchester abantu babareba,niko kubafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Muri aya mashusho yashyizwe hanze n’ababonye uyu mugabo n’umugore bari gukora imibonano mpuazabitsina,aragaragaza umugore yambaye ubusa hasi ndetse we n’uyu mugabo bakoraga imibonano mpuzabitsina baryamye mu busitani.

Icyatangaje abantu benshi ni uko aba bombi bakoze iyi mibonano mpuzabitsina ku manywa y’ihangu izuba riva batitaye ku bakiliya benshi bazaga muri aka gace baje guhaha.

Uyu mugore n’umugabo batereye akabariro mu busitani bwegereye aho imodoka zije muri aka gace kahariwe ubucuruzi zihagarara.

Bamwe mu bababajwe n’iyi myitwarire idahwitse y’uyu mugabo n’uyu mugore bagerageje kubahagarika biranga, barakomeza bararyoshya byatumye ababyeyi bari bafite abana bava muri aka gace byihuse.

Umwe mu babonye aya mahano,yabwiye ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina nkaho bari mu rugo ndetse ntacyo byari bibatwaye gusambanira ku karubanda.

Polisi yo mu mujyi wa Manchester yatangiye iperereza kugira ngo ifata uyu mugabo n’umugore bagaragaje imyitwarire idahwitse imbere y’abantu.

Biravugwa ko uyu mugabo n’umugore bari banyoye ikiyobyabwenge gikomeye kiba mu bihugu by’I Burayi gituma abantu batabona neza,bagata n’ubwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa