skol
fortebet

Umugabo n’umugore bibasiwe na rubanda nyuma yo kugaragara bari gusambanira mu modoka ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bari bamaze igihe bazengereza abaturage n’abanyeshuli bo mu gace ka Long Sutton mu mujyi wa Lincolnshire,kubera gusambanira hafi y’ishuli bari mu modoka,bibasiriwe n’abababonye babasohoye mu modoka bababuza gukora aya mahano.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi barimo gusambanira muri parking iri hafi y’ikigo cy’amashuli abanza ry’ahitwa Long Sutton,batunguwe no kubona abaturage bari hafi aho babakomangira ku modoka,babasaba guhagarika ubusambanyi bwabo.

Nkuko bamwe mu bababonye babivuze,uyu mugabo n’umugore bari bamaze iminsi basambanira muri iyi parking ndetse babigize akamenyero.

Ubwo ababyeyi bari bazanye abana ku ishuli,bumvise mu modoka yari hafi ruri kwambikana birabarakaza niko kubahagarika ku ngufu cyane ko ubusambanyi bwabo bwumviswe n’abana babo.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze imyitwarire y’aba bombi ku mbuga nkoranyambaga ndetse babasaba kutazongera gukora aya mahano.

Ibitekerezo

  • muzajye mwandika inkuru itangira neza ikarangira neza nkubu uwa kubaza igihugu byabereyemo ko utagishyizeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa