Kigali

Umugabo witwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we asambana n’ umukozi

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 11 July 2017 Yasuwe: 6546

Umugabo witwa Habib wo mu gace ka Delta ko muri Nigeria, yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore basezeranye kubana akaramata, bagakundana mu bibi no mu byiza ndetse ntibacane inyuma, yateshutse atatira igihango bagiranye agasambana n’umukozi wabakoreraga.

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu mugabo yazabiranyijwe n’uburakari budasanzwe ubwo yavaga ku kazi agasanga umugore we utatangajwe amazina n’umuhungu w’umusore wari usanzwe abakorera uturimo dutandukanye mu kazi, bibereye mu munezero udasanzwe watumye umugore amena ibanga ry’urugo yamburira ubusa uwo mukozi we, barinezeza karahava.

Uyu mugabo ngo nta we agishije inama cyangwa ngo agire ibintu byinshi avuga, yahise yihina mu nyubako yabo yari irimo bimwe mu bicuruzwa bitandukanye yimenaho peteroli arangije arakongeza akongokana na byo.

Uyu mugabo kandi ajya kwifungirana mu nzu ngo yishumike, yasize avuze ko adashobora gukomeza gusangira umugore yishakiye n’akana gasuzuguritse baba batuma hirya no hino mu tuntu dutandukanye.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, zabanje kubura uko zinjira mu nzu ngo zitabare kuko yari yafungiyemo imbere bakaza kumugeraho yamaze gukongoka.

Nyiri inyubako uyu mugabo yitwikiyemo, Nyonren Egharan yatangaje ko byamuteje igihombo kuko bamukodeshaga byongeye ikaba yakongotse ku buryo agiye gutangirira ku busa yubaka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Dusa

    gusa uwo mugabo yabaye ikigwari pe!umugore we nawe asigaranye ubukene n’igisebo gikabije kuko yabikoraga kubera umurengwe

    July 2017
  • chat_bubble Nkulunziza

    birababaje nuko yakoze ikintu kibi akiyotsa

    July 2017
  • chat_bubble yves

    Ubu se ko yitwitse ahubwo sibwo umugore agiye kubikora atuje?

    July 2017
  • chat_bubble awustokia

    birababaje byaribimurenze ariko ntabwo yarikwitwikira munzu ako kageni

    July 2017
  • chat_bubble awustokia

    birababaje byaribimurenze ariko ntabwo yarikwitwikira munzu ako kageni

    July 2017

Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze...

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano...
18 February 2018 Yasuwe: 5446 0

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu...

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal...
17 February 2018 Yasuwe: 1957 1

Kigali: Umugabo yagaragaye ku gipangu cy’ indaya ataka

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018 umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu...
16 February 2018 Yasuwe: 8957 0

Uganda: Hahembwe abakundana batsinze irushanwa ryo ‘Gusomana’

Kuya 14 Gashyantare, 2018 Kamwe mu tubari dukomeye muri Uganda ‘Club...
16 February 2018 Yasuwe: 4310 0

Amafoto yavugishije abantu kuri uyu munsi wa St. Valentine

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 11171 0

AGASHYA: Basezeranye bambaye ubusa ubukwe bwabo bucisha kuri televiziyo...

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 6369 1