Kigali

Umugabo ugiye gushyingiranwa n’abagore babiri yatunguye benshi kubera umwanzuro yafashe [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2018 Yasuwe: 1504

Umugabo witwa Terry Stroup ukomoka muri Amerika yatunguye benshi kubera umwanzuro yafashe wo kubana n’abagore babiri mu nzu imwe aho we n’umugore we Brittney Stroup babanaga none arashaka kurushinga n’inshuti yabo yitwa Lindsay Schoepf.

Uyu mugabo yakoze agashya ubwo yatangazaga ko agiye gukora ubukwe n’aba bagore bombi icyarimwe ndetse akabatuza mu nzu imwe aho bazarerera abana bazabyara.

Nkuko yabibwiye The Sun,Terry yavuze ko abagore be ari inshuti magara ndetse atazirirwa abatandukanya ngo buri wese abe mu nzu ye ahubwo bazabana mu nzu imwe bagafatanya kurera abana bazibaruka.

Terry n’abagore be bakomoka muri California muri USA,bavuze ko imiryango yabo yahaye umugisha uku gushyingiranwa kwabo ndetse babanye neza.

Lindsay yabwiye The Sun ko we na mugenzi we nta shyari bagirirana ndetse bamaze imyaka 12 ari inshuti magara batazigera bapfa uyu mugabo bahuriyeho.
Uyu mugore yavuze ko bose uko ari batatu bishyizeho igishushanyo cya mpandeshatu nk’ikirango kibahuza ndetse ko batazigera batandukana.

Brittney we yavuze ko ubwo yari amaze kubana n’uyu Terry muri 2016,Lindsay yaje kubana nabo mu nzu amwemerera kuryamana n’umugabo we niko guhita bemeranya kubana ari batatu mu nzu imwe ndetse bagiye kubyereka abavandimwe n’inshuti.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukecuru yafashe miliyari 1,6 y’ amadorali ayiraga imbwa ye mu rwego rwo...

Umuherwekazi ufite abana 6 bamaze imyaka 5 ntawe umusura umutungo we ungana...
17 November 2018 Yasuwe: 2025 0

Umugabo w’umuherwe yashyingiranywe n’igipupe mu bukwe bwamutwaye...

Umugabo w’umuyapani witwa Akihiko Kondo w’imyaka 35 yaciye ibintu hirya no...
17 November 2018 Yasuwe: 2250 0

Umugabo yaciye ibintu kubera amashusho yafashwe ari kwiba indabo zo ku mva...

Umwongereza yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho...
17 November 2018 Yasuwe: 875 0

Inkende zarumye umugore kugeza zimwishe

Umugore witwa Bhuran Devi w’imyaka 59 ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva...
16 November 2018 Yasuwe: 2168 1

Uyu mupasiteri yaguwe gitumo n’abayoboke be ari hejuru y’umukirisitu we bari...

Uyu mu pasteri wahuye n’uruva gusenya yafashwe na bamwe mu bayoboke be ubwo...
16 November 2018 Yasuwe: 3826 1

Umugabo yiyahuye kubera kuribwa akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u...

Umugabo witwa Huseyin Yaman w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza yariwe akayabo...
16 November 2018 Yasuwe: 1163 1