Kigali

Umugabo uherutse kwihindura nk’umukobwa kugira ngo atoroke gereza yasanzwe mu cyumba cy’imfungwa yapfuye[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 7 August 2019 Yasuwe: 3240

Umugabo witwa Clauvino da Silva uherutse gufatwa n’abarinzi ba gereza yigize nk’umukobwa ari gusohoka muri gereza, yapfuye bitunguranye nyuma yo gufatwa agasubizwa mu cyumba cy’imfungwa.

Uyu mugabo yari afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Abakuru ba gereza bavuze ko bisa nkaho Clauvino da Silva yaba yiyahuye.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abarinzi ba gereza bahagaritse Silva ubwo yageragezaga gusohoka muri gereza yiyoberanyije nk’umukobwa w’umwangavu.

Ifoto ye ya nyayo

Videwo imugaragaza yikuraho ikintu kimwe ku kindi ibyo yari yakoresheje mu kwiyoberanya – birimo igikanka gihimbano yari yishyizemo ndetse n’imisatsi y’imiterano yambarwa n’abagore – yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Silva wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yari mu gifungo cy’imyaka 73 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Ejo ku wa kabiri, abarinzi ba gereza ya Bangu 1 yo muri leta ya Rio de Janeiro – imwe mu zigize Brezili – ni bo bamusanze yapfuye.

Yari yimuriwe muri iyi gereza nyuma yaho umugambi we wo gutoroka uburijwemo.

Igitangazamakuru O Globo cyo muri Brezili cyatangaje ko yari afungiye mu kato kuva yakwimurirwa muri iyo gereza.

Silva yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yatahurwaga agerageza gutoroka gereza ya Bangu 3 yambaye ibirimo ‘isutiye’ (soutien-gorge), indorerwamo, ishati n’imisatsi y’imiterano y’abagore ngo akunde ase n’umukobwa we w’imyaka 19 y’amavuko wari wamusuye.

Ifoto ye yigize umukobwa

Abarinzi ntabwo bigeze bajijishwa n’uko kwihinduranya, nuko bafata videwo ya Silva yikuraho kimwe ku kindi ibyo yari yambaye ngo yiyoberanye.

Uwo mukobwa we wari wasigaye mu cyumba cya gereza ubwo se we yageragezaga gutoroka, ari gukorwaho iperereza hamwe n’abandi bantu umunani bashinjwa kurenga ku mategeko mu gufasha imfungwa kugerageza gutoroka gereza.

Mu mwaka wa 2013, Silva yari yahiriwe no gutoroka gereza ubwo yacaga yihuse ahanyura imyanda iva muri gereza y’ahitwa i Gericin. Nyuma yaho yaje kongera gutabwa muri yombi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’uburanga w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umupfumu umurusha...

Umukobwa witwa Nuraeni ukomoka muri Indonesia w’imyaka 27 aherutse guca...
19 September 2019 Yasuwe: 4131 0

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe...
18 September 2019 Yasuwe: 4369 0

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Umugore witwa Jessica Guedes ukomoka mu gihugu cya Brazil yishwe n’umutima...
18 September 2019 Yasuwe: 3213 1

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye...

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga...
17 September 2019 Yasuwe: 7377 0

Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya...

Umukobwa witwa Chloé Langton ukomoka ahitwa Hinckley mu Bwongereza yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 8216 2

Umugore w’imyaka 34 yashyingiranywe n’igiti mu birori by’akataraboneka...

Umwongerezakazi witwa Kate Cunningham w’imyaka 34 yakoze agashya atumira...
15 September 2019 Yasuwe: 7489 2