skol
fortebet

Umugabo ukora isuku I Dubai yatangaje benshi kubera ukuntu yatoraguye igikapu cyuzuye Zahabu akagisubiza ba nyiracyo

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Umusore ukubura muri parikingi yo mu mujyi wa Dubai witwa Taher Ali Maqbool,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yatoraguye igikapu kirimo zahabu z’ibiro 15 yarangiza akazisubiza ba nyirazo aho gucika azitwaye.

Sponsored Ad

Taher Ali Maqbool ukora isuku muri pariki yitwa Al Sabkha yo mu mujyi wa Dubai,yaguye ku gikapu cyuzuyemo zahabu zifite agaciro k’ibihumbi bisaba 700 by’amadolari,ahitamo gushakisha nyirazo I Dubai.

Uyu mugabo ufite inkomoko muri Pakistan,yahise ajyanira iki gikapu cyuzuye zahabu abayobozi bagerageza gushaka nyiracyo.

Ubwo Taher yarimo akubura,yageze ahari haparitse imodoka ahasanga igikapu kiremereye,akeka ko ari umukanishi wataye ibikoresho bye,kandi cyuzuyemo zahabu z’ibiro 15.

Ubwo uyu munya Pakistan yagiteruraga yumvise kiremereye niko kugira amatsiko yo kureba ikirimo,asanga ni zahabu y’umwimerere.

Yagize ati “Cyari kiremereye cyane.Nabanje gutekereza ko ari igikapu cy’umukanishi kubera ko harimo akandi gasanduku karimo ibintu bimeze nk’ibikoresho.Twagishyize ku ruhande kugira ngo turebe ko hari umuntu uza kugitwara.”

Abashinzwe umutekano basabye Taher gufungura akareba ikirimo kubera ko nta makuru ya nyiracyo yari akiriho.Bagifunguye basanze huzuyemo Zahabu ariyo mpamvu cyari kiremereye.

Abantu bari bataye iki gikapu barishimye ubwo babonaga uyu mugabo ukora isuku akibazaniye gusa abayobozi benshi bahembye Taher kuwa 27 Kamena 2019.

Benshi mu babonye iyi nkuru,bacitse ururondogoro bavuga kuri uyu musore aho bamwe bamunenze bavuga ko yanze umugisha Imana yari imuhaye ngo ave mu bukene mu gihe abandi bamushimiye ko yabaye inyangamugayo.


Ibitekerezo

  • Ku bantu badatinya Imana,bavuga ko "uyu musore yitesheje amahirwe yo gukira Imana yali imuhaye".Sinzi icyamuteye gusubiza iyi zahabu,ariko nanjye nari kuyisubiza kubera ko ntinya Imana.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    ndayikunda cyane pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa