skol
fortebet

Umugabo umaze imyaka irenga 20 yibera mu ishyamba wenyine yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo utazwi izina ndetse ukomoka mu miryango ya kera yishwe n’abahinzi mu mwaka wa 1995 we akaza kurokoka,yagaragaye mu ishyamba rya Amazone wenyine ndetse yiberamo nta kibazo afite.

Sponsored Ad

Uyu mugabo watunguye benshi kubera ukuntu aba mu ishyamba wenyine,yanze kujya kubana n’abantu nyuma y’aho abahinzi bateye umuryango we bakabica we akabasha kurokoka.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino yafashwe n’abakozi ba Leta ya Brazil bashinzwe amashyamba,yamugaragaje arimo atema ibiti muri Amazone ibamo ibikoko bikaze cyane.

Uyu mugabo atunzwe no guhiga ingurube,inyoni zitandukanye,inkende ndetse buri gihe aba afite umuheto n’umwambi nkuko byagaragaye muri aya mashusho.

Abashakashatsi bavuze ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50,yabonywe bwa mbere mu mwaka wa 1996 ariko agaragara mu mashusho bwa mbere mu mwaka wa 1998.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa