skol
fortebet

Umugabo umaze imyaka myinshi aba mu buvumo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yaterese Umurusiyakazi akamusanga mu buvumo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jatuphum Losiri w’imyaka 48 ukomoka muri Thailand umaze imyaka myinshi aba mu buvumo, yatunguye benshi mu bakoresha urubuga rwa Facebook kubera ukuntu yaterese mukerarugendo w’Umurusiya bikarangira amusanze muri ubu buvumo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uzwi nka Caveman,abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko yaterese mukerarugendo w’Umurusiya bahuriye mu ishyamba ndetse birangira umwinjije muri ubu buvumo.

Yagize ati “Uyu munsi ubwo nari ntwaye moto yanjye ngiye mu buvumo bwanjye,nahuye n’’umukobwa mwiza cyane aturutse mu rundi ruhande rw’umuhanda.Naramubwiye nti urandangaje.Nari ntwaye moto ngiye mu rugo ariko kubera ubwiza bwawe ndagarutse.

Ndashaka kuvugana nawe kugira ngo tujyane ndebe ubwiza bwawe ndakomeza kububona tugeze no mu nzu yanjye.”

Uyu mugabo wituriye mu buvumo yagize inshuti nyinshi kubera iyi nkuru ye n’uyu murusiyakazi ndetse nyuma y’iminsi mike yashyize kuri uru rubuga ifoto y’umugore wambaye ubusa aryamye ku buriri bwe gusa ahakana ko ari uyu murusiyakazi bahuriye mu ishyamba.

Kuva Caveman yashyira iyi nkuru ye kuri Facebook ku wa kabiri w’iki cyumweru,abarenga 9000 bamaze kuyisangiza abandi kuri uru rubuga.



Caveman yatunguye benshi kubera ukuntu yaterese uyu Murusiyakazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa