Kigali

Umugabo uri kwiyamamariza kuba perezida wa Zimbabwe afite Dread 3 gusa ku mutwe akomeje gutungura benshi[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2018 Yasuwe: 1946

Bryn Mteki ni umwe mu bakandida Perezida 23 bari guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu cya Zimbabwe kuri ubu kiri munzibacyuho.


Bryn Mteki ni umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe, uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko asanzwe ari umuririmbyi ndetse akaba n’umushabitsi mubijyanye n’ubucuruzi, ntabwo azwi cyane muri plitike ya Zimbabwe, gusa avuga ko yifitiye icyizere ijana ku ijana ko azayobora abaturage ba Zimbabwe ndetse ngo yamaze no gutegura imbwirwaruhame azageza kubaturage b’iki gihugu ubwo azaba amaze gutorwa.

Uyu mugabo udasanzwe ndetse ukunze gutungura benshi kubera imisatsi afite ku mutwe, ku bwe ngo yiteguye ijana ku ijana kwicara mu ngoro y’umukuru w’igihugu, yamanamaze gutegura indirimbo y’intsinzi azakorana n’umuhanzi Koffi Olomide wo mugihugu cya Congo.

Ubusanzwe Bryn Mteki aririmba umuziki uri munjyana ya reggea akavangamo n’injyana gakondo yo mugihugu akomokamo

Amatora yo muri Zimbabwe ateganyijwe taliki ya 30 Nyakanga 2018, aho abaturage biteguye gutora Perezida wa Kabiri uzabayobora mu mateka y’iki gihugu, nyuma ya Robert Mugabe wavanyweho n’igisirikari cya Zimbabwe.

Abakandida bari gutana bagera kuri 23 barimo abagore 4 bose bafite ubwisanzure bungana, bitandukanye cyane n’igihe habaga amatora, Robert Mugabe akiyobora iki gihugu.

Abahabwa mahirwe menshi cyane yo kuba bayobora Zimbabwe uza imbere ni Emerson Mnagangwa uhagarariye ishyaka riri kubutegetsi ZANU PF, akaba ari nawe Perezida w’inziba cyuho iriho. Umukurikira ni Nelson Chemisa watanzwe n’ishyaka MDC ritavugarumwe n’ubutegetsi, rikaba ishyaka rya nyakwigendera Morgan Tsvangarai.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya...

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka Perezida ucyennye...
16 August 2018 Yasuwe: 3797 1

Bamwe mu baturage ba Nigeria basenga ingona ifite imyaka 78

Abaturage bamwe batuye mu gace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
16 August 2018 Yasuwe: 1439 0

Umugabo bamusanze hejuru y’umukobwa arimo kumusambanya mu bitaro

Umugabo wo muri Zimbabwe yasanzwe ku mugore w’umurwayi arimo kumusambanya mu...
16 August 2018 Yasuwe: 4851 0

Abarusiyakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje...

Abagore bo mu Burusiya bifotoje amafoto bayashyira kuri Instagram baguye mu...
16 August 2018 Yasuwe: 2291 0

Umugabo n’umugore basambaniye imbere y’aba mukerarugendo bitungura...

Abarusiya babiri basambaniye ku mucanga witwa Livadiya uherereye mu gace ka...
16 August 2018 Yasuwe: 1870 0

Undi mukobwa wo muri Uganda yashyize hanze amafoto ye yambaye mu buryo...

Umukobwa w’umubyinnyi muri Uganda uzwi nka Anita yashyize hanze amafoto ye...
15 August 2018 Yasuwe: 3870 0