skol
fortebet

Umugabo ushaje kurusha abandi ku isi yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo ukomoka mu Buyapani witwa Masazou Nonaka wari ukuze kuruta abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 113.

Sponsored Ad

Muri Mata umwaka ushize nibwo igitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi kizwi nka Guinness World Records cyemeje ko uyu Masazou Nonaka ariwe mugabo ushaje kurusha abandi ku Isi, ubwo yari yujuje imyaka 113.

Kuri iki Cyumweru dusoje nibwo uyu mugabo yitabye Imana nyuma yuko afashe umwanya wo kuruhuka bisanzwe arasinzira ahita agendera ko nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Uyu mukambwe ngo yari akibasha kugira ibintu bitandukanye yishimira aho yabaga yiyicariye mu ntebe ye nko gusoma, kureba televiziyo no kunyunguta utuntu turyohereye amaze kurya.

Nanoka ubuzima bwe bunini yabubanye n’abantu be, abavandimwe be barindwi, umugore we n’abana be batatu muri batanu babyaranye.

Kugeza ubu umuntu ushaje kurusha abandi ku isi afite imyaka 116, ni umugore witwa Kane Tanaka.

Mu mwaka ushize Mubuyapani honyine habaruwe abanta basaga ibihumbi 70 bafite cyangwa barengeje imyaka 100, muri bo 90% ni abagore.

Ibitekerezo

  • Japan niyo igira abantu benshi barengeje imyaka 100 (Centenarians) kurusha ibindi bihugu.Ese mwaba muzi umuntu wamaze igihe kurusha abandi?Yitwaga Methuselah wamaze imyaka 969.Byisomere muli Intangiriro/Genesis 5:27.Ariko se mwari muzi ko abantu bumvira Imana izabazura ku Munsi w’Imperuka ikabahemba ubuzima bw’iteka?Nabyo bisome muli Yohana 6:40.Ni Yesu ubwe wabivuze.Nubwo uwo munsi watinze,nta kabuza uzaza kandi uri hafi.Imana ifite gahunda yayo ikoreraho (calendar).Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,shaka Imana cyane,wekwibera mu byisi gusa,kugirango nawe uzabe muli iyo paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa