skol
fortebet

Umugabo uzana amarira asa n’amaraso yateye ubwoba abaganga bamubonye

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka ku kirwa cyitwa Andaman mu Buhindi,yaciye ibintu hirya no hino kubera ko arira amaraso aho kurira amarira asanzwe nk’ay’abantu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utavuzwe amazina,yatunguye benshi ndetse atera ubwoba abaganga yitabaje ngo bamuvure,ubwo yabageragaho ari kurira amaraso bakagira ubwoba cyane.

Uburwayi bwo kurira amaraso bwitwa Haemolacria ntibukunze kubaho ariyo mpamvu bamwe iyo babonye umuntu uri kurira amaraso bashya ubwoba.

Uyu mugabo w’imyaka 22 yagiye kwa muganga nyuma yo kurira amaraso ubugira kabiri,abaganga bamusuzumye Babura indwara arway bibatera urujijo.

Dr Robert James yavuze ko uburwayi bwa haemolacria bwo kurira amaraso buba ari ikimenyetso cy’uko umuntu arwaye indwara zikomeye.

Abaganga basuzumye uyu musore bavuze ko bamupimye ibice bitandukanye bw’umubiri babura indwara ikomeye yaba yamuteye ubu burwayi bwo kurira amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa