skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 31 umaze imyaka irenga 5 akundana n’umukecuru umurusha imyaka 60 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 31 witwa,Kyle Jones ukomoka muri USA yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo akunda umukecuru umurusha imyaka 60 witwa Marjorie McCool w’imyaka 91 ukomoka ahitwa Pittsburg muri Leta ya Florida muri USA.

Sponsored Ad

Uyu musore ufite uburwayi bwo gukunda abakecuru,yakundanye n’uyu nyuma yo gutandukana n’abandi bagera kuri 5 bari hejuru y’imyaka 60.

Marjorie McCool yavuze ko we n’uyu mugabo we aruta cyane bagitera akabariro bikamunyura nubwo imyaka yamusize.

Yagize ati “Wumva wishimye iyo ukundana n’umuntu uruta cyane.Wumva wongeye kugira ubuzima.Gutera akabariro bigenda neza kuko aranshimisha nanjye nkamushimisha,ndabikunda cyane.Rimwe na rimwe njya ntekereza ko ari muto cyane ariko iyo tugeze mu buriri numva bitandukanye.”

Marjorie yahuye n’uyu mugabo we bwa mbere muri 2009 bahuriye aho yacuruzaga niko guhuza urugwiro ndetse bahana nimero za telefoni,birangira bakundanye.

Marjorie yagize ati “Yaje aho nacururizaga aje kugura ikintu,muha nimero yanjye ya telefoni nawe ampa iye,dutangira kuvugana,kugeza ubwo twasohokanye.”

Kyle yatangiye gukunda abakecuru afite imyaka 2 kuko kuri iyi myaka yakundanye n’umugore w’imyaka 50 ahita ajya kumwereka nyina ndetse yatangaje ko uburanga bw’abakobwa bakiri bato ntacyo buba bumubwiye.

Yagize ati “Buri mugabo wese agira uko atwarwa iyo abonye umukobwa.Bamwe bakunda abafite imisatsi y’umuhondo,ababyibushye cyangwa abananutse,ariko njye nikundira abakecuru.Bamwe batekereza ko abakecuru badakunda gutera akabariro ariko barabikunda nkurikije abo maze kuryamana nabo.”

Kyle Jones akunda gushakana n’abakecuru bakuze ndetse ngo hari ubwo abana babo bamwibasira bavuga ko aba ashaka ko bazapfa bakamusigira imitungo yabo gusa yabihakanye avuga ko aba atari yo ntego ye.

Yagize ati “Nahuye n’abantu benshi bagiye bantuka cyane kubera ibyo nkora.Bamwe banyita igisambo ndetse ko mba nshaka guhabwa amafaranga no kuragwa imitungo yabo.Ntabwo aribyo kuko ibyo nkora mbikora kubera ko mbikunda.”

Nyina wa Kyle witwa Ceceila Jones, yavuze ko umwana we yakundanye n’abakecuru gusa ndetse akunda ko baba bakuze mu mutwe ndetse bamugira inama.




Ibitekerezo

  • Waryamana n’uwo mungana,waryamana n’ukuruta cyane mutasezeranye,byose ni ubusambanyi.Ntabwo imana yaturemye nk’inyamaswa zirongora iyo zihuye yose.Yaduhaye amategeko tugomba gukurikiza,kugirango mu isi habeho order.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa