skol
fortebet

Umugabo wari urembye cyane yatashye ubukwe bw’umukobwa we ari mu kagare, burangiye arapfa bitungura benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tatay Rolly ukomoka muri Philippines wari urembeye mu bitaro kubera kanseri,yanze gusiba ubukwe bw’umukobwa we niko kubutaha arembye cyane ndetse ari gusunikwa mu kagare,ibirori birangiye yitaba Imana.

Sponsored Ad

Urukundo uyu mubyeyi yakundaga umukobwa we rwatunguye benshi ndetse amafoto ye ari ari kumushyingira,yacaracaye hirya no hino ku isi.

Uyu mubyeyi utari gito,yabwiye abaganga ko ubukwe bw’umukobwa we butamucika,arihangana arabutahanubwo byamugizeho ingaruka nyuma akahasiga ubuzima.

Uyu mubyeyi yishimiwe na benshi kubera ukuntu yihanganye agashyingira umukobwa we ndetse akabona amahirwe yo gusezera ku mukobwa we ku munsi we w’ingenzi.

Ubwo yageraga ahaberaga ubukwe,yahoberanye n’umukobwa we biratinda,bombi bararira kubera ibyishimo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa