skol
fortebet

Umugabo warwaye uburwayi bwatumye isura ye ibyimba igahinduka bidasanzwe yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Romulo Pilapil w’imyaka 56 yaciye ibintu hirya no hibo kubera amafoto ye yagiye hanze isura ye yabyimbye ndetse yikubye inshuro 3 mu bunini bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu mugabo warwaye uburwayi bwo kwishima bikabije mu maso mu myaka itatu ishize agahabwa imiti bikanga gukira yongeye gutera benshi ubwoba kubera ukuntu isura ye yabyimbye cyane.

Uyu mubyeyi w’abana 3 usanzwe ari umubaji muri Philippines,yahuye n’uruva gusenya abantu benshi barumirwa nyuma yo kubyimba isura ikaba nini bitangaje.

Uyu mugabo ngo yarwaye uburwayi bwo kuzana ibintu bimeze nk’amazi mu mazuru byinshi cyane,ahabwa imiti myinshi ntiyagira icyo imara ahubwo ituma isura ye ibyimba iba nini cyane.

Abaganga bo mu gace kitwa Leyte atuyemo batewe ubwoba n’ubu burwayi bwa Pilapil niko kumwohereza mu mujyi wa Manila gusa ntiyabashije kwerekezayo kuko umuryango we utabasha kumurihira ibitaro.

Uyu mugabo ukomeje kuremba cyane,yarahumye kubera ubu burwayi ndetse ntashobora kongera gukora ngo atunge umuryango we.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa