skol
fortebet

Umugabo wasabye leta ko yamugabanyiriza imyaka kugira ngo asambanye abagore benshi yahawe igisubizo

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Emile Ratelband ukomoka mu Buholandi wasabye leta guhindurirwa imyaka ikava kuri 69 ikagera kuri 49 kubera ko yifuzaga kuryamana n’abagore benshi,yimwe ubwo burenganzira biramubabaza cyane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukunda gutereta cyane ku rubuga rwa Internet rwitwa Tinder,ahura n’uruva gusenya kuko benshi mu bagore bamwanga ngo arashaje,ariyo mpamvu yanditse asaba ko yagabanyirizwa imyaka 20 kuri 69 afite,none byarangiye bitamuhiriye.

Emile Ratelband yavuze ko yisuzumishije bakamubwira ko akiri muto kurusha uko imyaka iri mu byangombwa bye ibigaragaza bityo Leta ikwiriye kumugabanyiriza imyaka 20 kuyo afite kugira ngo abone amahirwe yo kuvugana n’abagore benshi.

Uyu mugabo yagiye mu batanga ibyangombwa arabisaba ndetse avuga ko imyaka ye imubera imbogamizi iyo ari gutereta ku rubuga rwa Internet ruhuza abashaka abakunzi bityo akwiriye kugabanyirizwa imyaka 20 kugira ngo arebe uko yamerera nabi abagore bamuca aamzi ku mbuga nkoranyambaga bamuziza ko ashaje.

Urukiko rwo mumujyi wa wa Arhnmen mu Buholandi rwabwiye Emile Ratelband ko nta mpamvu ifatika yatuma agabanyirizwa imyaka yatanze bityo akwiriye guhamana 69 afite.

Emile Ratelband yababajwe n’igisubizo yahawe n’urukiko ndetse avuga ko ku myaka 69 abangamirwa na byinshi birmo kuba atabona akazi keza,atagura inzu nziza n’imodoka nziza ndetse ikibabaje kurusha ibindi hari inkumi nziza zimwanga zimuziza ko ashaje.

Emile yababajwe n’uko atagabanyirijwe imyaka

Ibitekerezo

  • aka ni akumiro.ajye atera Kanta,ashake na produits zivanaho iminkanyari.Ariko yibuke ko imana itubuza gusambana kandi ko ababikora izabima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa