skol
fortebet

Umugabo watawe n’umugore we kubera umubyibuho ukabije yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yananutse ku buryo bukomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Stephen Ringo w’imyaka 38 wahuye n’uruva gusenya kubera umubyibuho we ukabije watumye umugore we amusiga kubera ko atashoboraga gutera akabariro,yagaragaje amafoto ye agaragaza ukuntu yananutse bikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’Umunyamerika ukomoka ahitwa Tennesee yavuze ko yari afite umubyibubo ukabije ku buryo atashoboraga kunama ngo yiyambike amasogisi ndetse umugore we yamusigiye urugo aragenda kubera ko atashoboraga gutera akabariro.

Uyu mugabo wari ufite ibiro burenga 200 kandi yarahoze ari umutoza muri Gym,yavuze ko umugore we akimara kumuta mu nzu mu mwaka wa 2016 yababaye cyane bituma yiga ukuntu yagabanya ibiro bye bikaba bikeya.

Yagize ati “ Mu by’ukuri umubyibuho wanjye watumye ntandukana n’umugore wanjye.Byari ibintu bikomeye.umubyibuho wanjye watumaga ntabasha gutera akabariro.Najyaga muri restaurant ngatumiza ibiryo byuzuyemo amavuta,bigatuma ndushaho kubyiha cyane.Ubwo nari natembereye mu mujyi wa New York,naratekereje numva naratsinzwe cyane niko gufata umwanzuro wo kubihagarika ngashaka uburyo ngabanya ibiro.

Mu Ukwakira 2016 nibwo uyu mugabo yavuze ko yagarutse muri Gym atangira gukora imyitozo cyane ndetse agabanya bimwe mu byo kurya yafataga mu ma resitora ya McDonald’s,byamufashije kugabanya ibiro ndetse atakazakimwe cya kabiri cy’ibiro yari afite.

Kubera ko yaryaga buri kanya ndetse akarya ibyokurya byinshi yarabiganyije,akarya kabiri ku munsi ndetse akajya muri Gym ubudasiba,none ubu afite umubiri ushimishije cyane.

Stephen Ringo yavuze ko nubwo ataratangira gushaka umukunzi mushya,yishimiye ko ubu umubiri we uhagaze neza ndetse kuri ubu yifitiye icyizere.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa