skol
fortebet

Umugabo wateye SIDA abagore babiri yahawe igihano gisekeje n’urukiko

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Aaron Sutcliffe w’imyaka 29 ukomoka mu Bwongereza uherutse kwanduza agakoko gatera SIDA abagore 2,yabwiwe n’urukiko ko niyongera gukenera gutera akabariro agomba kujya abanza gusaba uruhushya abapolisi.

Sponsored Ad

Mu gihe byari byitezwe ko uyu mugabo akanirwa urumukwiriye kubera kwanduza abagore 2 agakoko gatera SIDA ku bushake,urukiko rwamutegetse ko igihe cyose azongera gutera akabariro agomba kujya abanza kubwira abapolisi bo mu gace ka Lancashire bashinzwe kurinda umutekano w’abantu,bakamuha uruhushya.

Iri tegeko rigira riti “Ugomba guhagarika imibonano mpuzabitsina igihe agakingirizo kangiritse cyangwa se ntuyikore utakambaye.Ugomba kubwira abapolisi bo mu gace utuyemo ko ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bakaguha uruhushya ndetse ukabamenyesha n’uwo mugiye kuyikorana,bakaguha icyangombwa.

Uyu mugabo yabwiwe ko agomba kubwira polisi ubwoko bw’imibonano mpuzabitsina agiye gukora cyane ko hari ubwoko 3 bwayo.

Sutcliffe yabwiwe ko agomba kujya atanga nimero z’umugore agiye kurongora kugira ngo polisi imubaze niba aziko uyu mugabo arwaye SIDA ndetse yigishwe n’ingaruka ashobora guhura nazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa