skol
fortebet

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe imyaka 70

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa James Lockhart w’imyaka 31 ukomoka ahitwa Bradenton muri Leta ya Florida muri USA,yakatiwe igifungo cy’imyaka 71 nyuma yo kwifata amashusho ari gusambanya umukobwa we w’umwaka umwe yarangiza akayashyira ku rubuga rwa filimi z’urukozasoni ariko zigaragaza abantu mu mwijima [dark web].

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 70 kuwa Kane w’icyumweru gishize,yagaragaye mu mashusho ari gusambanya aka kana ke k’agakobwa kari kurira bituma polisi imuhiga birangira imutaye muri yombi.

Kuwa 05 Ukwakira 2018 nibwo uyu mugabo yashyize kuri uru rubuga aya mashusho ari gusambanya uyu mukobwa we w’umwaka,aza guhamwa n’ibi byaha kuwa 26 Werurwe uyu mwaka.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje,uyu Lockhart niwe wishyiriye kuri uru rubuga iyi video ari gusambanya uyu mwana we.

Abashinzwe iperereza basatse urugo rw’uyu mugabo basanga afite izindi filimi z’urukozasoni 3 ari gusambanya impinja ndetse n’amafoto arenga ibihumbi 4,000 yifotoye ari kubasambanya.

Lockhart yamaze imyaka 6 ari umuganga utanga ubufasha bwibanze ku barwayi barembye cyane bagiye koherezwa kwa muganga muri Leta ya Florida.

Ibitekerezo

  • Imana irihangana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa