skol
fortebet

Umugabo wo muri Thailand utunze abagore 120 yatunguye benshi

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tambon Prasert w’imyaka 58 usanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Phromnee muri Thailand yatangarije abanyamakuru ko afite abagore 120 ndetse n’abana 28 kuri iyi myaka ye. Tambon Prasert atunze abagore 120
Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko yarongoye umugore wa mbere afite imyaka 17 babyarana abana 3 niko gutangira kugenda arongora abandi none ageze ku myaka 58 agize 120.
Ubwo benshi mu banyamakuru bumvaga aya makuru banze kubyemera niko gusura akarere ka Phromnee bihurira na (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tambon Prasert w’imyaka 58 usanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Phromnee muri Thailand yatangarije abanyamakuru ko afite abagore 120 ndetse n’abana 28 kuri iyi myaka ye.

Tambon Prasert atunze abagore 120

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko yarongoye umugore wa mbere afite imyaka 17 babyarana abana 3 niko gutangira kugenda arongora abandi none ageze ku myaka 58 agize 120.

Ubwo benshi mu banyamakuru bumvaga aya makuru banze kubyemera niko gusura akarere ka Phromnee bihurira na nyir’ubwite ababwira ko ayo makuru ari ukuri ndetse nubwo abatunze mu buryo buteewe n’amategeko,babanye neza ntawe usagararira mugenzi we.

Prasert yabwiye abanyamakuru ko umugore we wa mbere yari muto kuri we kuko yamurushaga imyaka 2 ndetse abagore be bose yabashatse bari munsi y’imyaka 20 ndetse atakundaga abagore bakuze.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umufundi yagiye yubaka inzu muri buri gace yagezemo agahita ashaka umugore akayibamo byatumye ageza kuri uyu mubare aho yabwiye abanyamakuru ko akunda abagore be bose kandi nabo bamukunda.

Yasoje ikiganiro n’abanyamakuru ababwira ko we ari umukire ndetse nta mugore bagiranye ikibazo kuko iyo yajyaga gushaka umugore mushya yabwiraga abagore be bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa