Kigali

Umugabo yabeshye ko yapfuye bigatuma umugore we yica abana be babiri nawe ariyahura

Udushya   Yanditswe na: Muhire Jason 18 October 2018 Yasuwe: 1014

Umugabo yabeshye umuryango we ko yapfuye bituma umugore we avutsa ubuzima abana be 2 nawe ahita yiyahura.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko, yabeshye ko yapfuye ashaka ko sosiyete y’ubwishingizi yishyura impozamarira, ubwo imodoka ye yasanzwe mu mugezi ariko umurambo we ntuboneke. Ntiyigeze amenyesha umugore we umugambi yari afite bituma akeka ko yapfuye. Ibi byatumye yicwa n’agahinda yiroha mu kizenga cy’amazi n’abana babo babiri ariko asiga yanditse kuri Internet ko agiye kwiyahura.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya He, yishyikirije Polisi mu gace ka Xinhua mu Ntara ya Hunan, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Nk’uko BBC yabitangaje, Polisi yatangaje ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’uburiganya mu bwishingizi no kwangiza ku bushake umutungo.

Muri Nzeri, uwo mugabo yari yishyuye ubwishingizi bufite agaciro ka miliyoni y’ama-yuan ($145,000) umugore we atabizi. Radiyo y’u Bushinwa, yatangaje ko uwo mugabo yanditse ko umugore we ari we wakwishyurwa.

Ku wa 19 Nzeri, yatiye imodoka aba ari yo yifashisha mu kubeshya ko yapfiriye mu mpanuka. Polisi yatangaje ko yasanze uwo mugabo yari afite ikibazo cy’amadeni arenga ibihumbi 100 by’ama-yuan.

Umurambo w’umugore we wari ufite imyaka 31, n’iy’abana be babiri, umwe ufite imyaka ine, undi itatu, yabonetse ku wa 11 Ukwakira 2018.

Mbere yo kwiyahura, umugore yanditse ubutumwa kuri WeChat, ko agiye “gukurikira” umugabo we wapfuye, ko “yifuje ko umuryango wabo uko ari bane uba hamwe.” Umugabo yishyikirije Polisi nyuma y’umunsi umwe umuryango we upfuye.

Yabanje kunyuza kuri internet amashusho, aho agaragara arira avuga ko yari yagujije amafaranga yo kuvuza umukobwa we w’imyaka itatu urwaye imitsi yo ku bwonko.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto y’ubukwe bwasekeje abantu mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Mu buzima bwa muntu, umunsi w’ubukwe uri mu minsi ikomeye cyane ndetse...
18 July 2019 Yasuwe: 8924 0

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 5105 0

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 2938 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 5057 0

Umupolisi yaguze indaya ku muhanda ayigejeje mu rugo asanga n’umugabo

Umupolisi wo mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya...
18 July 2019 Yasuwe: 6222 0

El Chapo umwami mu gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo cya burundu...

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico...
18 July 2019 Yasuwe: 1125 1