skol
fortebet

Umugabo yaciye ibintu kubera amashusho yafashwe ari kwiba indabo zo ku mva [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwongereza yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yakwirakwijwe hirya no hino ari kwiba indabo zo kumva imwe ndetse yabanje kureba hakurya no hakuno kugira ngo arebe ko nta muntu uri kumubona.

Sponsored Ad

Abagize umuryango wa Steve na Pat Russell bakunda gushyira indabo ku mva yashyinguwemo aba bombi, mu gituro kimwe n’abana babo babiri b’abakobwa ariko bashengurwaga no kugaruka bagasanga indabo bashyizeho nta zihari byatumye batega camero mu giti kiri hafi y’iyi mva yabo.

Aba bantu bahishe camera hafi y’iki gituro nyuma yo kuzengerezwa n’umujura wazaga kwiba indabo bagishyiragaho buri cyumweru ndetse uyu mujura yari amaze amezi 7 abikora.

Uyu muryango ushyinguwe muri iki gituro uyu mujura yafashwe ari kwibaho indabyo wapfuye mu myaka 4 ishize kubera uburwayi butandukanye.

Ku wa 28 Nzeri uyu mwaka nibwo uyu mujura yinjiye mu irimbi afite igare niko kwegera iki gituro cy’uyu muryango yiba indabo,iyi camera bari bahishe mu giti iramufata.

Kugeza ubu uyu muryango wasohoye aya mashusho ndetse usaba uwaba uzi uyu mugabo ko yamubatangariza bakamuha ibihembo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa