skol
fortebet

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo bibishye

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we amuciye umutwe,amuhora ko yatetse isosi y’imboga ibishye.

Sponsored Ad

Polisi yo mu gace ka Smolensk yatangaje ko uyu mugabo yababajwe cyane n’uko umugore we yamutekeye ibiryo bibishye bituma amuca umutwe.

Abapolisi babonye umurambo w’uyu mugore w’imyaka 47 utagira umutwe mu cyaro cyitwa Kozlovka yari asanzwe atuyemo.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ati “Umugabo yagize uburakari bwinshi ubwo umugore we yamuhaga isosi yitwa Shshi (y’amashu) akumva itaryoshe,bituma amwica.”

Polisi yanze gutangaza amazina y’uyu mugabo n’umugore mu binyamakuru gusa abaturanyi babo bavuze ko uyu mugabo yari amaze iminsi yarataye umutwe kubera kubura akazi,byatumaga yiyahuza inzoga.

Nyuma yo kwica umugore we amuciye umutwe,uyu mugabo yagerageje kwiyahura biranga,polisi imugwa gituma yihebye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nanone,mu Burusiya umugore yateye icyuma umugabo we inshuro 35 amuziza ko yamututse ko atazi guteka.

Umurobyi witwa Slava Davydkin w’imyaka 43 yabwiye umugore we Evgenia ko atazi guteka kubera ko atari yashyize umunyu mu biryo,amucunga asinziriye ahita amuteragura icyuma inshuro 35.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa