Umugabo yafashwe amashusho ari kubyinira hejuru y’isanduku yarimo umurambo w’umuntu bari bagiye gushyingura
Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo ahitwa Free state yagaragaye yicaye hejuru y’isanduku yarimo umurambo w’ibandi ryari ryarayogoje agace.
Uyu mugabo yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yuriraga isanduku yarimo umuntu abantu bayikoreye atangira kuyibyiniraho no kugenda ayiyobora nk’utwaye imodoka.
Uyu muhango wo gushyingura iri bandi ryari rizwi cyane wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera iki gikorwa cy’uyu mugabo cyagawe na benshi mu bizerera mu myuka mibi bavuze ko ari ugushinyagurira abakurambere ndetse bashobora kugirira nabi igihugu.
Muri Afurika y’Epfo hakunze kubera imihango yo gushyingura itangaje aho iyo umwana w’umukire apfuye bamutwikira hamwe n’amafaranga, inshuti ze zikamena inzoga zihenze cyane ku isanduku irimo umurambo we.
Muri aya mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,ntihagaragajwe igihe uyu muhango wo gushyingura iri bandi wabereye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *