skol
fortebet

Umugabo yafashwe ari gucukura imva yo guhambamo se ari muzima

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mukonga Lijodi wo mu gace ka Shinyaru mu ntara ya Kakamega muri Kenya yaguwe gitumo ari gucukura imva yo guhambamo se ari muzima kubera bafitanye amakimbirane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 45 yazabiranyiwje n’uburakari ubwo yumvaga ko umuryango we watemye ibiti byose yari yarateye mu isambu yabo,niko kwifuza guhamba se ari muzima.

Ubwo uyu mugabo yari arimbanyije uyu mugambi mubisha,yafashwe na bamwe mu bagize umuryango we niko guhamagara polisi kugira ngo ikurikirane uyu mugabo ndetse imufunge kugira ngo atazagira umuntu ahitana.

Uyu mugabo yabwiye polisi ko yarimo acukura imva hafi y’aho bahambye nyina,kugira ngo azayihambemo se ari muzima,amwihoreraho kubera ubu bugome yamukoreye.

Mukonga Lijonji aherutse kumenagura imodoka y’umwe mu bavandimwe be yari iparitse ku muhanda,kubera ko ngo yafashije se kumutsembera ishyamba yari yarateye.

Se w’uyu mugabo witwa Shisundi Lijonji nawe yemeje ko uyu muhungu we yamubwiye inshuro nyinshi ko azamwica kubera ibyo yamukoreye.

Yagize ati “Umuhungu wanjye yabwiye ko azanshamo ibice yarangiza akanshira mu mufuka.Nagize ngo arakina ariko reba yafashwe ari gucukura imva hafi y’aho bahambye umugore wanjye.Abaturanyi bansabye guhunga kuko yababwiye ko azampamba ndi muzima.icyo mpfa n’uyu muhungu wanjye ni uko hari isambu yifuzaga ko namuha,ndamuhakanira biramurakaza cyane.”

Ibitekerezo

  • Abantu bose iyo babonye IMVA (tomb),bagira ubwoba cyane,kuko bahita batekereza gupfa.Twese dupfa kubera ko duturuka kuli ADN (DNA) ya ADAMU yanduye amaze gukora icyaha cya mbere.Naho ubundi yali kubaho iteka ku isi ya Paradizo,kimwe natwe.Uwo mugambi ntabwo imana yawuretse.Kubera Yesu waducunguye,abantu bakora ibyo imana idusaba,bazazuka ku Munsi w’Imperuka,bahembwe ubuzima bw’iteka,nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Abakora ibyo imana itubuza (kandi nibo benshi cyane),bo ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye barabora bikarangira.
    Soma Abagalatiya 6:8 na 1 Yohana 2:15-17.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,ntitwibere mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa