Kigali

Umugabo yafunzwe azira gushimisha mu buryo bukabije umugore we mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 8143

Umugabo w’Umutaliyani witwa Romeo Artemio Lori yafunzwe na Polisi yo muri iki gihugu azira gushimisha bikabije umukunzi we, nyuma y’aho abaturanyi batabaje bavuga ko badasinzira kubera umugore we urara avuza induru y’ibyishimo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.



The Mirror ivuga ko Romeo yahawe igihano cyo gufungwa amezi atandatu nyuma y’uko abaturanyi be 12 bagejeje ibirego kuri Polisi kubera ko umugore we asakuza cyane mu ijoro ijoro bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yabwiye umucamanza ko yahawe igihano kubera gushimisha bikabije umugore we, ko ‘azi kuryoshya imibonano mpuzabitsina’.

Abaturanyi bavuga ko Romeo yabateye ubwoba kubera uburyo akoramo imibonano mpuzabitsina n’umugore we kandi ngo abatuye mu gace ka Vigodarzere muri Padua birababangamira kuko urusaku rumara isaha yose.

Romeo Artemio Lori atangaza ko azajuririra igihano yahawe nyuma y’aho umucamanza avuze ko ibirego by’abaturanyi bifite ishingiro.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Umugabo witwa Rolf Buchholz ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje guca ibintu...
10 November 2019 Yasuwe: 4132 0

Ikiganza cy’umukerarugendo n’impeta ye byasanzwe munda y’ifi

Umukerarugendo wo mu muri Ecosse bikekwa ko yahitanwe n’ifi ya shark nyuma...
10 November 2019 Yasuwe: 2942 0

Reba ibintu 5 buri muntu wese wumva ko afite igitsina cy’umugore akwiye...

Hari byinshi bitari ukuri bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ku gitsina...
9 November 2019 Yasuwe: 7209 0

Sobanukirwa ifaranga ubu riri guca ibintu hirya no hino ku isi n’uko...

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa...
7 November 2019 Yasuwe: 4158 1

Kigali:Umukobwa w’ikizungerezi yaguwe gitumo agerageza kwiba icupa ry’inzoga...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I...
6 November 2019 Yasuwe: 11751 0

Janet wo muri Uganda yatakaje ibiro 61 nyuma yo kumara imyaka 43 mu bibazo...

Umukobwa wo muri Uganda witwa Janet Watila avuga ko yatakaje ibiro 61 nyuma...
6 November 2019 Yasuwe: 3616 0